paroles de chanson / RUTAYISIRE THEONESTE parole / Utazi Umwanzi lyrics  | ENin English

Paroles de Utazi Umwanzi

Interprète RUTAYISIRE THEONESTE

Paroles de la chanson Utazi Umwanzi par RUTAYISIRE THEONESTE lyrics officiel

Utazi Umwanzi est une chanson en Anglais

Mubiri wanjye ni iki umpora?
Ko ngusiga ngo ugire itoto,
Ndakuruhura ugasinzira,
Ariko ukanga ukangwa nabi.
Iyo ubyutse ndakunanura,
Iyo ushonje ndakugaburira,
Ugira inyota nkaguha icyo unywa,
Ni kuki ungora mubiri wanjye?
Inyikirizo: Imiruho yose ni wowe nduhira,
Ukampinduka bidatinze,
Undaza ishinga mubiri mwiza,
Utazi umwanzi asiga umubiri!
Ntubwirirwa ngo uburare,
Ndakuhagira iyo bukeye,
Nguha ibyiza biruta ibindi,
Ngira ngo ukunde ugubwe neza.
Dore urarwara nkajya kuvuza,
Untwara menshi iyo warwaye,
Nguha ibirinda indwara byose,
Ni kuki urwara utanteguje?
Inyikirizo: Imiruho yose ni wowe nduhira . . .
Iminsi myinshi iratambuka,
Ubwo ukazinga iminkanyari,
Imisatsi yanjye uyigira umweru,
Ubwo nkagendera ku kabando.
Ugira indwara nyinshi cyane,
Urambabaza mubiri wanjye,
Ndaguhendahenda ukampenda,
Ndakugoragoza ukanga ukangora!
Inyikirizo: Imiruho yose ni wowe nduhira . . .
Barataka baratakamba, uwo ni umubiri, bararira baratabaza uwo ni umubiri,
Baraniha bakaganya, uwo ni umubiri, utazi umwanzi asiga umubiri!
Droits parole : paroles officielles sous licence Lyricfind respectant le droit d'auteur.
Reproduction des paroles interdite sans autorisation.

Commentaires sur les paroles de Utazi Umwanzi

Nom/Pseudo
Commentaire
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - Tous droits réservés. www.paroles-musique.com
Connexion membre

Se connecter ou créer un compte...

Mot de passe oublié ?
OU
CREER COMPTE
Sélectionnez dans l'ordre suivant :
1| symbole en haut de l'horloge
2| symbole en bas de la valise
3| symbole à gauche du coeur
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid