paroles de chanson / RUTAYISIRE THEONESTE parole / Umunsi Undutira Iyindi lyrics  | ENin English

Paroles de Umunsi Undutira Iyindi

Interprète RUTAYISIRE THEONESTE

Paroles de la chanson Umunsi Undutira Iyindi par RUTAYISIRE THEONESTE lyrics officiel

Umunsi Undutira Iyindi est une chanson en Anglais

Nabonye umunsi wandutiye iyindi,
Niho nabonye uwo nkunda koko,
Nabanje kwishima ntazi impamvu,
Ntazi ko turi bubonane,
Mbone araje yokabaho (2).
Namuramukije n’ubwuzu bwinshi,
Kubera urukumbuzi rwinshi,
Ndamwitegereza nshira agahinda,
Yicara hasi turaganira,
Nkumva twakwigumanira (2).
Inyikirizo: Ni umunsi w’amahirwe,
Ni umunsi w’ibyishimo,
Ni intango y’urukundo,
Umunsi utazibagirana.
Hashize umwanya utari mutoya,
Arahaguruka ansezeraho,
Namuherekeje mfite agahinda,
Nanirwa kumusezeraho,
Ndihangana nti: “Urabeho”(2).
Yashyitse hirya aho ntamureba,
Yicara hasi arababara,
Yahavuye ameze nk’umurwayi,
Ari ukubera umutarutwa,
Wamubujije kugoheka (2).
Koko urukundo ni igitangaza,
Rwazonze benshi muri iki gihe,
Ariko urwanjye n’uriya mwana,
Rugiye kuzantesha umutwe,
Amaherezo tuzibanira (2).

Inyikirizo: Ni umunsi
w’amahirwe,
Droits parole : paroles officielles sous licence Lyricfind respectant le droit d'auteur.
Reproduction des paroles interdite sans autorisation.

Commentaires sur les paroles de Umunsi Undutira Iyindi

Nom/Pseudo
Commentaire
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - Tous droits réservés. www.paroles-musique.com
Connexion membre

Se connecter ou créer un compte...

Mot de passe oublié ?
OU
CREER COMPTE
Sélectionnez dans l'ordre suivant :
1| symbole à gauche du cadenas
2| symbole en bas de la calculatrice
3| symbole en bas de l'horloge
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid