paroles de chanson / RUTAYISIRE THEONESTE parole / Ugiye I Mahanga lyrics  | ENin English

Paroles de Ugiye I Mahanga

Interprète RUTAYISIRE THEONESTE

Paroles de la chanson Ugiye I Mahanga par RUTAYISIRE THEONESTE lyrics officiel

Ugiye I Mahanga est une chanson en Anglais

Ugiye i mahanga, gushaka amahaho,
Ugiye i mahanga gushaka amaramuko,
Ugiye iyo gihera gushaka ayo mahera,
Kure nk’ukwezi aho isi iterwa inkingi.
Twumva iyo ngiyo ngo babaho neza,
Baratubwira ngo bayora akayabo,
Isambiye byinshi isohoza bikeya,
Bene ibyo ngibyo bihira bakeya!
Inyikirizo: Gumana natwe wijya i mahanga,
Iwacu ni heza nawe urabizi,
Amaboko yacu azajya adutunga,
Nuko Sakindi izabyara ikindi!
Iyo mu mahanga ibihanda ni byinshi,
Ubuzima bwaho buhenze birenze,
Wemezwa n’iki ko uzazana byinshi?
Burya i mahanga koko ni i mahanga.
Emere rwose dukunje amashati,
Dukore cyane dushake umugati,
Mu isi yose ntaho batarira,
Utazi i Bwami abeshywa byinshi!
Inyikirizo: Gumana natwe wijya i mahanga,
Oya, sigaho reka kudusiga,
Niduterwa tuzavunwa nande?
Nidutabaza tuzitabwa nande?
Inkoni ya kure ntiyica inzoka.
Uratwizeza ko uzagaruka,
Amazi arashyuha byo turabizi,
Ariko nanone ugiye aba agiye,
Igihanga umugenzi kiba iyo agiye!
Inyikirizo: Gumana natwe wijya i mahanga,
Droits parole : paroles officielles sous licence Lyricfind respectant le droit d'auteur.
Reproduction des paroles interdite sans autorisation.

Commentaires sur les paroles de Ugiye I Mahanga

Nom/Pseudo
Commentaire
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - Tous droits réservés. www.paroles-musique.com
Connexion membre

Se connecter ou créer un compte...

Mot de passe oublié ?
OU
CREER COMPTE
Sélectionnez dans l'ordre suivant :
1| symbole en bas de la calculatrice
2| symbole en bas du nuage
3| symbole à gauche de la croix
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid