paroles de chanson / RUTAYISIRE THEONESTE parole / Ririmba lyrics  | ENin English

Paroles de Ririmba

Interprète RUTAYISIRE THEONESTE

Paroles de la chanson Ririmba par RUTAYISIRE THEONESTE lyrics officiel

Ririmba est une chanson en Anglais

Habwa ijambo maze uririmbe,
Hanika rwose uri umuhanzi,
Unahanure uri umuhanga,
Ijwi ryawe rigere hose.
Nuririmba urebe kure,
Nuzimiza ntuzimure,
Urangurure ntubogame,
Kurengera ubyihorere.
Inyikirizo: Ngaho ririmba urangurure,
Reba neza amagambo ameshe,
Intero yawe tuyikirize,
Inganzo yawe irahanitse.
Umuco wacu tuwuvugeho,
Vuga amateka tuyamenye,
Muzika yawe inyure amatwi,
Buri wese ayiyumvemo.
Benshi cyane bagutega amatwi,
Ntuteshuke kwigisha,
Ufashe bose gutekereza,
Bamenye neza aho berekeza.
Inyikirizo: Ngaho ririmba urangurure,
Ijwi ryawe rirangurure,
Imvugo yawe ntisebanye,
Ibe amagambo yiyubashye,
Wigishe kandi ntutukane.
Ikaramu yawe ntinyerere,
Ubibe amahoro n’ituze,
Unahugure uhumurize,
Uwo musanzu urakenewe.
Inyikirizo: Ngaho ririmba urangurure,
Amagambo y’urukozasoni oya yareke, atagira epfo na ruguru oya yareke
Amagambo apfuye cg atameshe oya yareke, amagambo y’isoni nke oya yareke,

Gushishura tubireke, bireke bireke.
Droits parole : paroles officielles sous licence Lyricfind respectant le droit d'auteur.
Reproduction des paroles interdite sans autorisation.

Commentaires sur les paroles de Ririmba

Nom/Pseudo
Commentaire
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - Tous droits réservés. www.paroles-musique.com
Connexion membre

Se connecter ou créer un compte...

Mot de passe oublié ?
OU
CREER COMPTE
Sélectionnez dans l'ordre suivant :
1| symbole en haut de l'oeil
2| symbole en bas de la cible
3| symbole en bas du cadenas
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid