song lyrics / RUTAYISIRE THEONESTE / Ririmba lyrics  | FRen Français

Ririmba lyrics

Performer RUTAYISIRE THEONESTE

Ririmba song lyrics by RUTAYISIRE THEONESTE official

Ririmba is a song in English

Habwa ijambo maze uririmbe,
Hanika rwose uri umuhanzi,
Unahanure uri umuhanga,
Ijwi ryawe rigere hose.
Nuririmba urebe kure,
Nuzimiza ntuzimure,
Urangurure ntubogame,
Kurengera ubyihorere.
Inyikirizo: Ngaho ririmba urangurure,
Reba neza amagambo ameshe,
Intero yawe tuyikirize,
Inganzo yawe irahanitse.
Umuco wacu tuwuvugeho,
Vuga amateka tuyamenye,
Muzika yawe inyure amatwi,
Buri wese ayiyumvemo.
Benshi cyane bagutega amatwi,
Ntuteshuke kwigisha,
Ufashe bose gutekereza,
Bamenye neza aho berekeza.
Inyikirizo: Ngaho ririmba urangurure,
Ijwi ryawe rirangurure,
Imvugo yawe ntisebanye,
Ibe amagambo yiyubashye,
Wigishe kandi ntutukane.
Ikaramu yawe ntinyerere,
Ubibe amahoro n’ituze,
Unahugure uhumurize,
Uwo musanzu urakenewe.
Inyikirizo: Ngaho ririmba urangurure,
Amagambo y’urukozasoni oya yareke, atagira epfo na ruguru oya yareke
Amagambo apfuye cg atameshe oya yareke, amagambo y’isoni nke oya yareke,

Gushishura tubireke, bireke bireke.
Lyrics copyright : legal lyrics licensed by Lyricfind.
No unauthorized reproduction of lyric.

Comments for Ririmba lyrics

Name/Nickname
Comment
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - All rights reserved. www.paroles-musique.com/eng/
Member login

Log in or create an account...

Forgot your password ?
OR
REGISTER
Select in the following order :
1| symbol at the bottom of the star
2| symbol to the left of the calculator
3| symbol at the top of the envelope
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid