song lyrics / RUTAYISIRE THEONESTE / Mubareke lyrics  | FRen Français

Mubareke lyrics

Performers RUTAYISIRE THEONESTEMani Martin

Mubareke song lyrics by RUTAYISIRE THEONESTE official

Mubareke is a song in English

Mubareke babane, barakundanye,
Ayo mashuri y’ikirenga,
Ibyo bipangu sibyo ngombwa,
Nyamara ibyinshi byotsa amatama.
Mubareke babane, mubagire inama,
Amoko inkomoko, ibyo nta mpamvu,
Amaboko atareshya, ibyo nta njyana,
Nimureke abana, mubareke rwose.
Inyikirizo: Ngo ntibareshya, ngo ntibahuje, oya,
Ngo ntibakwiranye ntibaberanye oya,
Ngo nta kigenda ntibajyanye, oya,
Mureke abo bana, bubake urwabo.
Icyo bazimarira nibo bakizi,
Aho bazigeza nibo bahazi,
Iyabahuje niyo izi ibyabo,
Mubabe hafi mubahe inama.
Iby’urugo rwabo birabareba,
Ahazaza habo nibo hareba,
Erega ubugabo si ibigango,
Uburanga sibwo bwubaka
Mubareke babane!

Inyikirizo: Ngo ntibareshya, ngo ntibahuje, oya,
Mbe miryango yemwe babyeyi,
Nimureke abana bubake urwabo,
Mubareke ubwo bashimanye babikunze,
Imigambi yabo muyihe umugisha.
Yemwe bantu ba Nyagasani,
Umwanzuro wabo muwushyigikire,
Nimureke abana mubareke rwose,
Nimureke abana bibanire.
Inyikirizo: Ngo ntibareshya, ngo ntibahuje, oya,
Lyrics copyright : legal lyrics licensed by Lyricfind.
No unauthorized reproduction of lyric.

Comments for Mubareke lyrics

Name/Nickname
Comment
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - All rights reserved. www.paroles-musique.com/eng/
Member login

Log in or create an account...

Forgot your password ?
OR
REGISTER
Select in the following order :
1| symbol to the right of the thumbs up
2| symbol to the left of the cloud
3| symbol to the right of the calculator
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid