song lyrics / RUTAYISIRE THEONESTE / Ingoyi Zarwo lyrics  | FRen Français

Ingoyi Zarwo lyrics

Performer RUTAYISIRE THEONESTE

Ingoyi Zarwo song lyrics by RUTAYISIRE THEONESTE official

Ingoyi Zarwo is a song in English

Ingoyi zawe ziraboha,
Urubori rwawe ntirukira,
Abaje iwawe mu kizima,
Ubuzima bwabo burazima,
Imigambi yabo irazimira,
Ubumenyi bize bukabura.
Uwo watumiye niwe uza,
Intumwa zawe ntiziteba,
Mu isi yose zirahari,
Iyo mu mihanda nizo gusa,
No mu kirere zirahari,
No mu nyanja zigerayo.
Inyikirizo: Hazaza umunsi w’ibirori,
Abo wajyanye bazagaruka,
Abo wafunze bazasohoka,
Ingoyi zawe zibe ubusa,
Gereza yawe ibemo ubusa,
Tuzishimire kubaho.
Naho muganga arahatana,
Ariko ukanga ukamunyaga,
Akanwa kawe kakamira,
Amenyo yawe akaguguna,
Guhaga kwawe ntibibaho,
Ni wowe mwanzi bavuze.
Ku manywa y’ihangu urashorera,
Incuti yawe ni ijoro,
Gereza yawe irakomeye,
Abarinzi bayo ntibahuga,
Ushyiramo abantu ukadadira,
Ibitotsi byabo ntibishira.
Inyikirizo: Hazaza umunsi w’ibirori,
Abanyamahane urabahitana,
Abanyamahoro urabahorahoza,
Ari intwari ari ibigwari,
Ari abahanga n’ abahanzi,
Ba Nyakubahwa na Rubanda,
Umwuka wabo ukabavamo.
Oh oh oh oh, Oh oh oh oh, Oh oh oh oh, Oh oh oh oh
Lyrics copyright : legal lyrics licensed by Lyricfind.
No unauthorized reproduction of lyric.

Comments for Ingoyi Zarwo lyrics

Name/Nickname
Comment
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - All rights reserved. www.paroles-musique.com/eng/
Member login

Log in or create an account...

Forgot your password ?
OR
REGISTER
Select in the following order :
1| symbol to the right of the eye
2| symbol to the left of the bulb
3| symbol at the bottom of the helmet
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid