song lyrics / RUTAYISIRE THEONESTE / Mama lyrics  | FRen Français

Mama lyrics

Performer RUTAYISIRE THEONESTE

Mama song lyrics by RUTAYISIRE THEONESTE official

Mama is a song in English

Ukora byose ukabazwa byinshi,
Imirimo yawe irangira ryari?
Witwa umubyeyi wambikwe ikamba,
Utatse amasimbi ushimwa na bose Mama,
Iyo nkomeretse uba muganga,
Iyo ndembye umbera ambulance,
Ibyo kuvura wabyigiye hehe?
Iby’ubutabazi ni ryari wabyize mama?
Inyikirizo: Oh oh Mama, oh oh Mama,
Imirimo yawe irangira ryari?
Oh oh Mama, oh oh Mama,
Uri umubyeyi shimwa na bose.
Mva ku ishuri inzara ica ibintu,
Ugabura ibihiye uteka ibiryoshye,
Urasasa nkaryama nkarara aharyana,
Iby’amahoteri ubyigira hehe mama?
Imikoro yanjye ukaba maitresse,
Ibyo kwigisha ni ryari wabyize?
Guhaha urabizi uhaha udahenzwe,
Gucunga umutungo wabyigiye hehe mama?
Inyikirizo: Oh oh Mama, oh oh Mama,
Amakosa yanjye nyahakana yose,
Undeba mu maso umvumbura bwangu,
Iperereza ryawe ntawe uricika,
Iby’ubutabera ni ryari wabyize mama?
Uzinduka cyane uryama bitinze,
Uryama utaryamye urara iryo rondo,
Imirimo yawe irangira ryari?
Ubundi ibyo byose ni hehe wabyize mama?
Inyikirizo: Oh oh Mama, oh oh Mama,
Lyrics copyright : legal lyrics licensed by Lyricfind.
No unauthorized reproduction of lyric.

Comments for Mama lyrics

Name/Nickname
Comment
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - All rights reserved. www.paroles-musique.com/eng/
Member login

Log in or create an account...

Forgot your password ?
OR
REGISTER
Select in the following order :
1| symbol at the top of the clock
2| symbol at the top of the smiley
3| symbol to the left of the suitcase
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid