song lyrics / RUTAYISIRE THEONESTE / Umunsi Undutira Iyindi lyrics  | FRen Français

Umunsi Undutira Iyindi lyrics

Performer RUTAYISIRE THEONESTE

Umunsi Undutira Iyindi song lyrics by RUTAYISIRE THEONESTE official

Umunsi Undutira Iyindi is a song in English

Nabonye umunsi wandutiye iyindi,
Niho nabonye uwo nkunda koko,
Nabanje kwishima ntazi impamvu,
Ntazi ko turi bubonane,
Mbone araje yokabaho (2).
Namuramukije n’ubwuzu bwinshi,
Kubera urukumbuzi rwinshi,
Ndamwitegereza nshira agahinda,
Yicara hasi turaganira,
Nkumva twakwigumanira (2).
Inyikirizo: Ni umunsi w’amahirwe,
Ni umunsi w’ibyishimo,
Ni intango y’urukundo,
Umunsi utazibagirana.
Hashize umwanya utari mutoya,
Arahaguruka ansezeraho,
Namuherekeje mfite agahinda,
Nanirwa kumusezeraho,
Ndihangana nti: “Urabeho”(2).
Yashyitse hirya aho ntamureba,
Yicara hasi arababara,
Yahavuye ameze nk’umurwayi,
Ari ukubera umutarutwa,
Wamubujije kugoheka (2).
Koko urukundo ni igitangaza,
Rwazonze benshi muri iki gihe,
Ariko urwanjye n’uriya mwana,
Rugiye kuzantesha umutwe,
Amaherezo tuzibanira (2).

Inyikirizo: Ni umunsi
w’amahirwe,
Lyrics copyright : legal lyrics licensed by Lyricfind.
No unauthorized reproduction of lyric.

Comments for Umunsi Undutira Iyindi lyrics

Name/Nickname
Comment
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - All rights reserved. www.paroles-musique.com/eng/
Member login

Log in or create an account...

Forgot your password ?
OR
REGISTER
Select in the following order :
1| symbol at the top of magnifying glass
2| symbol to the right of the padlock
3| symbol at the top of the eye
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid