song lyrics / RUTAYISIRE THEONESTE / Ugiye I Mahanga lyrics  | FRen Français

Ugiye I Mahanga lyrics

Performer RUTAYISIRE THEONESTE

Ugiye I Mahanga song lyrics by RUTAYISIRE THEONESTE official

Ugiye I Mahanga is a song in English

Ugiye i mahanga, gushaka amahaho,
Ugiye i mahanga gushaka amaramuko,
Ugiye iyo gihera gushaka ayo mahera,
Kure nk’ukwezi aho isi iterwa inkingi.
Twumva iyo ngiyo ngo babaho neza,
Baratubwira ngo bayora akayabo,
Isambiye byinshi isohoza bikeya,
Bene ibyo ngibyo bihira bakeya!
Inyikirizo: Gumana natwe wijya i mahanga,
Iwacu ni heza nawe urabizi,
Amaboko yacu azajya adutunga,
Nuko Sakindi izabyara ikindi!
Iyo mu mahanga ibihanda ni byinshi,
Ubuzima bwaho buhenze birenze,
Wemezwa n’iki ko uzazana byinshi?
Burya i mahanga koko ni i mahanga.
Emere rwose dukunje amashati,
Dukore cyane dushake umugati,
Mu isi yose ntaho batarira,
Utazi i Bwami abeshywa byinshi!
Inyikirizo: Gumana natwe wijya i mahanga,
Oya, sigaho reka kudusiga,
Niduterwa tuzavunwa nande?
Nidutabaza tuzitabwa nande?
Inkoni ya kure ntiyica inzoka.
Uratwizeza ko uzagaruka,
Amazi arashyuha byo turabizi,
Ariko nanone ugiye aba agiye,
Igihanga umugenzi kiba iyo agiye!
Inyikirizo: Gumana natwe wijya i mahanga,
Lyrics copyright : legal lyrics licensed by Lyricfind.
No unauthorized reproduction of lyric.

Comments for Ugiye I Mahanga lyrics

Name/Nickname
Comment
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - All rights reserved. www.paroles-musique.com/eng/
Member login

Log in or create an account...

Forgot your password ?
OR
REGISTER
Select in the following order :
1| symbol at the top of the clock
2| symbol to the right of the trash
3| symbol at the top of the smiley
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid