song lyrics / RUTAYISIRE THEONESTE / Utazi Umwanzi lyrics  | FRen Français

Utazi Umwanzi lyrics

Performer RUTAYISIRE THEONESTE

Utazi Umwanzi song lyrics by RUTAYISIRE THEONESTE official

Utazi Umwanzi is a song in English

Mubiri wanjye ni iki umpora?
Ko ngusiga ngo ugire itoto,
Ndakuruhura ugasinzira,
Ariko ukanga ukangwa nabi.
Iyo ubyutse ndakunanura,
Iyo ushonje ndakugaburira,
Ugira inyota nkaguha icyo unywa,
Ni kuki ungora mubiri wanjye?
Inyikirizo: Imiruho yose ni wowe nduhira,
Ukampinduka bidatinze,
Undaza ishinga mubiri mwiza,
Utazi umwanzi asiga umubiri!
Ntubwirirwa ngo uburare,
Ndakuhagira iyo bukeye,
Nguha ibyiza biruta ibindi,
Ngira ngo ukunde ugubwe neza.
Dore urarwara nkajya kuvuza,
Untwara menshi iyo warwaye,
Nguha ibirinda indwara byose,
Ni kuki urwara utanteguje?
Inyikirizo: Imiruho yose ni wowe nduhira . . .
Iminsi myinshi iratambuka,
Ubwo ukazinga iminkanyari,
Imisatsi yanjye uyigira umweru,
Ubwo nkagendera ku kabando.
Ugira indwara nyinshi cyane,
Urambabaza mubiri wanjye,
Ndaguhendahenda ukampenda,
Ndakugoragoza ukanga ukangora!
Inyikirizo: Imiruho yose ni wowe nduhira . . .
Barataka baratakamba, uwo ni umubiri, bararira baratabaza uwo ni umubiri,
Baraniha bakaganya, uwo ni umubiri, utazi umwanzi asiga umubiri!
Lyrics copyright : legal lyrics licensed by Lyricfind.
No unauthorized reproduction of lyric.

Comments for Utazi Umwanzi lyrics

Name/Nickname
Comment
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - All rights reserved. www.paroles-musique.com/eng/
Member login

Log in or create an account...

Forgot your password ?
OR
REGISTER
Select in the following order :
1| symbol to the right of the target
2| symbol to the left of the padlock
3| symbol at the bottom of the heart
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid