paroles de chanson / RUTAYISIRE THEONESTE parole / Mama lyrics  | ENin English

Paroles de Mama

Interprète RUTAYISIRE THEONESTE

Paroles de la chanson Mama par RUTAYISIRE THEONESTE lyrics officiel

Mama est une chanson en Anglais

Ukora byose ukabazwa byinshi,
Imirimo yawe irangira ryari?
Witwa umubyeyi wambikwe ikamba,
Utatse amasimbi ushimwa na bose Mama,
Iyo nkomeretse uba muganga,
Iyo ndembye umbera ambulance,
Ibyo kuvura wabyigiye hehe?
Iby’ubutabazi ni ryari wabyize mama?
Inyikirizo: Oh oh Mama, oh oh Mama,
Imirimo yawe irangira ryari?
Oh oh Mama, oh oh Mama,
Uri umubyeyi shimwa na bose.
Mva ku ishuri inzara ica ibintu,
Ugabura ibihiye uteka ibiryoshye,
Urasasa nkaryama nkarara aharyana,
Iby’amahoteri ubyigira hehe mama?
Imikoro yanjye ukaba maitresse,
Ibyo kwigisha ni ryari wabyize?
Guhaha urabizi uhaha udahenzwe,
Gucunga umutungo wabyigiye hehe mama?
Inyikirizo: Oh oh Mama, oh oh Mama,
Amakosa yanjye nyahakana yose,
Undeba mu maso umvumbura bwangu,
Iperereza ryawe ntawe uricika,
Iby’ubutabera ni ryari wabyize mama?
Uzinduka cyane uryama bitinze,
Uryama utaryamye urara iryo rondo,
Imirimo yawe irangira ryari?
Ubundi ibyo byose ni hehe wabyize mama?
Inyikirizo: Oh oh Mama, oh oh Mama,
Droits parole : paroles officielles sous licence Lyricfind respectant le droit d'auteur.
Reproduction des paroles interdite sans autorisation.

Commentaires sur les paroles de Mama

Nom/Pseudo
Commentaire
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - Tous droits réservés. www.paroles-musique.com
Connexion membre

Se connecter ou créer un compte...

Mot de passe oublié ?
OU
CREER COMPTE
Sélectionnez dans l'ordre suivant :
1| symbole en haut du téléviseur
2| symbole en bas du nuage
3| symbole en bas de l'ampoule
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid