paroles de chanson / RUTAYISIRE THEONESTE parole / Twabanye Neza lyrics  | ENin English

Paroles de Twabanye Neza

Interprète RUTAYISIRE THEONESTE

Paroles de la chanson Twabanye Neza par RUTAYISIRE THEONESTE lyrics officiel

Twabanye Neza est une chanson en Anglais

Warambaniye nshuti yanjye,
Wambereye imfura nziza,
Uw’igikundiro mico myiza,
Ibikuranga ni uburanga.
Imyaka yose twarabanye,
Indoro yawe ni ya yindi,
Isura yawe iransusurutsa,
Inseko yawe ihora ikeye.
Inyikirizo: Yego shenge karahanyuze,
Twabaye ipata n’urugi,
Izibana zayakomanya,
Ibibazo byose tukabicoca,
Maze urukundo rukabitsinda,
Nuko imyaka igatambuka.
Abana bacu twarabareze,
Bose bose bakura neza,
Urwo rugamba turarurwana,
Dore ibyo byose ni amateka.
Twakunze kuganira,
Ari urwenya tukarutera,
Mu byishimo tukishima,
Mu byago tukababarana.
Inyikirizo: Yego shenge karahanyuze,
Hari abo twabonye batana,
Abandi twabonye barwana,
Benshi twumvise basenya,
Bakirenza indahiro yabo.
Amasezerano bakayasesa,
Bagata urwabo bagata abana,
Bapfa imitungo n’amafaranga,
Ariko twebwe twaragumanye.
Inyikirizo: Yego shenge karahanyuze,
Droits parole : paroles officielles sous licence Lyricfind respectant le droit d'auteur.
Reproduction des paroles interdite sans autorisation.

Commentaires sur les paroles de Twabanye Neza

Nom/Pseudo
Commentaire
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - Tous droits réservés. www.paroles-musique.com
Connexion membre

Se connecter ou créer un compte...

Mot de passe oublié ?
OU
CREER COMPTE
Sélectionnez dans l'ordre suivant :
1| symbole à gauche de la calculatrice
2| symbole à droite du smiley
3| symbole à droite du nuage
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid