paroles de chanson / RUTAYISIRE THEONESTE parole / Ingoyi Zarwo lyrics  | ENin English

Paroles de Ingoyi Zarwo

Interprète RUTAYISIRE THEONESTE

Paroles de la chanson Ingoyi Zarwo par RUTAYISIRE THEONESTE lyrics officiel

Ingoyi Zarwo est une chanson en Anglais

Ingoyi zawe ziraboha,
Urubori rwawe ntirukira,
Abaje iwawe mu kizima,
Ubuzima bwabo burazima,
Imigambi yabo irazimira,
Ubumenyi bize bukabura.
Uwo watumiye niwe uza,
Intumwa zawe ntiziteba,
Mu isi yose zirahari,
Iyo mu mihanda nizo gusa,
No mu kirere zirahari,
No mu nyanja zigerayo.
Inyikirizo: Hazaza umunsi w’ibirori,
Abo wajyanye bazagaruka,
Abo wafunze bazasohoka,
Ingoyi zawe zibe ubusa,
Gereza yawe ibemo ubusa,
Tuzishimire kubaho.
Naho muganga arahatana,
Ariko ukanga ukamunyaga,
Akanwa kawe kakamira,
Amenyo yawe akaguguna,
Guhaga kwawe ntibibaho,
Ni wowe mwanzi bavuze.
Ku manywa y’ihangu urashorera,
Incuti yawe ni ijoro,
Gereza yawe irakomeye,
Abarinzi bayo ntibahuga,
Ushyiramo abantu ukadadira,
Ibitotsi byabo ntibishira.
Inyikirizo: Hazaza umunsi w’ibirori,
Abanyamahane urabahitana,
Abanyamahoro urabahorahoza,
Ari intwari ari ibigwari,
Ari abahanga n’ abahanzi,
Ba Nyakubahwa na Rubanda,
Umwuka wabo ukabavamo.
Oh oh oh oh, Oh oh oh oh, Oh oh oh oh, Oh oh oh oh
Droits parole : paroles officielles sous licence Lyricfind respectant le droit d'auteur.
Reproduction des paroles interdite sans autorisation.

Commentaires sur les paroles de Ingoyi Zarwo

Nom/Pseudo
Commentaire
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - Tous droits réservés. www.paroles-musique.com
Connexion membre

Se connecter ou créer un compte...

Mot de passe oublié ?
OU
CREER COMPTE
Sélectionnez dans l'ordre suivant :
1| symbole à gauche du casque
2| symbole en bas du pouce en l'air
3| symbole en haut de la maison
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid