paroles de chanson / Placide Irad parole / Garura Ingabe lyrics  | ENin English

Paroles de Garura Ingabe

Interprètes Placide IradMxnzi Le Poete

Paroles de la chanson Garura Ingabe par Placide Irad lyrics officiel

Garura Ingabe est une chanson en Anglais

Iyi ni inkuru y’urugamba,
Urugamba rwabonye abagabo,
Ingimbi zonse amacumu,
Abagore bambaye inyonga,
N’urugori ruteze uruhanika.
Imyambi itekeye i mugongo,
Amacumu atetse mu biganza,
Iri joro nta kurara.
Kurara ino kandi bingana kugwa nzira,
Gupfira i shyanga ni umwaku ni umuvumo twanze kera.
Mubaduke bwangu nta kurara,
Ujya i wabo ntatangirwa.
Utwigabiza ni intere,
Ni igikange ntagira isoni.
Amaboko igihumbi,
Umutima ukaba umwe nk’umugina ubitse ubwami ibihumbi.
Habe amahindu cg izuba ry’igikatu,
Amanywa y’ihangu cg igicuku kizinze umunya;
Spirit ni CYIRIMA nyuma yo kwisasira igisaka,
Indorwa, ndetse n’ubugesera
Cyangwa RUGANZU yigarurira RUBINGO.
Icyo dushonje turakizi,
Ni umutuzo, uburaro buzira inkeke,
Inkomoko n’inkuru ku bazadukomokaho.

Iyi ni inkuru y’ubutsinzi,
N’abarutashye batararutuye,
Imbuto z’umujinya n’uburakari bw’ imyaka amagana ishyanga.
Twarurwananye umutima, umubiri n’ intwaro birakurikira.
Twahahombeye amaboko y’imfura zanze inkeke
No kuneshwa n’ingoma yaramvuwe mu rwango.
Abacu ku yindi nkike,
Amarira yabo niyo aduhamagara
Dutabara tudasigana,
Twararurwanye turarwinjira
Umwanzi turamutesha,
Intsinzi bana b’u rwanda intsinzi
Now it’s the anthem.
Droits parole : paroles officielles sous licence Lyricfind respectant le droit d'auteur.
Reproduction des paroles interdite sans autorisation.

Commentaires sur les paroles de Garura Ingabe

Nom/Pseudo
Commentaire
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - Tous droits réservés. www.paroles-musique.com
Connexion membre

Se connecter ou créer un compte...

Mot de passe oublié ?
OU
CREER COMPTE
Sélectionnez dans l'ordre suivant :
1| symbole en bas de la loupe
2| symbole à droite de l'oeil
3| symbole à gauche de l'horloge
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid