song lyrics / Placide Irad / Garura Ingabe lyrics  | FRen Français

Garura Ingabe lyrics

Performers Placide IradMxnzi Le Poete

Garura Ingabe song lyrics by Placide Irad official

Garura Ingabe is a song in English

Iyi ni inkuru y’urugamba,
Urugamba rwabonye abagabo,
Ingimbi zonse amacumu,
Abagore bambaye inyonga,
N’urugori ruteze uruhanika.
Imyambi itekeye i mugongo,
Amacumu atetse mu biganza,
Iri joro nta kurara.
Kurara ino kandi bingana kugwa nzira,
Gupfira i shyanga ni umwaku ni umuvumo twanze kera.
Mubaduke bwangu nta kurara,
Ujya i wabo ntatangirwa.
Utwigabiza ni intere,
Ni igikange ntagira isoni.
Amaboko igihumbi,
Umutima ukaba umwe nk’umugina ubitse ubwami ibihumbi.
Habe amahindu cg izuba ry’igikatu,
Amanywa y’ihangu cg igicuku kizinze umunya;
Spirit ni CYIRIMA nyuma yo kwisasira igisaka,
Indorwa, ndetse n’ubugesera
Cyangwa RUGANZU yigarurira RUBINGO.
Icyo dushonje turakizi,
Ni umutuzo, uburaro buzira inkeke,
Inkomoko n’inkuru ku bazadukomokaho.

Iyi ni inkuru y’ubutsinzi,
N’abarutashye batararutuye,
Imbuto z’umujinya n’uburakari bw’ imyaka amagana ishyanga.
Twarurwananye umutima, umubiri n’ intwaro birakurikira.
Twahahombeye amaboko y’imfura zanze inkeke
No kuneshwa n’ingoma yaramvuwe mu rwango.
Abacu ku yindi nkike,
Amarira yabo niyo aduhamagara
Dutabara tudasigana,
Twararurwanye turarwinjira
Umwanzi turamutesha,
Intsinzi bana b’u rwanda intsinzi
Now it’s the anthem.
Lyrics copyright : legal lyrics licensed by Lyricfind.
No unauthorized reproduction of lyric.

Comments for Garura Ingabe lyrics

Name/Nickname
Comment
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - All rights reserved. www.paroles-musique.com/eng/
Member login

Log in or create an account...

Forgot your password ?
OR
REGISTER
Select in the following order :
1| symbol at the bottom of the star
2| symbol at the top of the calculator
3| symbol at the bottom of magnifying glass
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid