song lyrics / Gentil Rkd / Ikiganiro lyrics  | FRen Français

Ikiganiro lyrics

Performer Gentil Rkd

Ikiganiro song lyrics by Gentil Rkd official

Ikiganiro is a song in Swahili

Iyi ntabwo ari inkuru mbarirano
S' umwandiko
Ntabwo ari umuvugo cyangwa igitekerezo
Iki
Ni ikiganiro hagati y' umubyeyi n' Abana ba bahungu babiri
Bibaza ku buzima bwabo
Imana
Na Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994
Umubyeyi atangira kuganirira abanaagira ati
 
Yeeegoo!!!!
Ndabyumva nibyo koko bana banjye
Nagwase ibyanyu mbaha bike byinshi ndabigumana
Narabahishe naratuje mbigumana iwanjye

Nabonye byinshi
Numva byinshi
Mbahisha uko kuri

Nabonye aho umugabo yiyicira abana be.
Nabonye impinja zicwa, Zisekurwa, inkongoro zijuta
Nabonye Imana yirirwa ahandi igataha ahandi Shan!!!

Nabonye inzangano, nabonye ubuyobe buyobora
Buyobya ubumwe ubwoba bwuzura I gihugu ndumirwa
Mu murwa induru zisimbura impundu turashoberwa

Rwa Rukundo rwari intaganzwa rw' uguruzwa imihoro
'mahoro ubumwe birashira hugariza ubwicanyi

Bene wanyu Bose bicwa na bene So barashira
So wanyu ufunze nibyo yazize rwose Karekezi
Ni nayo mpamvu burya mutagira
Ba nyokorome
 
Sigaho gezaaho!
Mubyeyi,

Nahoze numva ibyo
Mwavugaga mperako ndibaza
Se burya Imana ibaho cyangwa ni ibyo tubeshywa gusa

Ikora ite?
Ivuga ite?

Ko nayambaje si nsubizwe?
Se Data yicwa yarihe?

Mama afatwa yakoraga iki?
Ko yanahotowe!

Bihora bimbabaza, ngashavura ndetse nkumirwa
Kubona ndiho ntunzwe na kamwe
Ndya kamwe ndi nyakamwe, ngaho!

Mumpfashe mumbwire
Imana ntabyo ibona?

Mbonaaah!
Bamwe banezerewe abandi bababaye
Babaye imfungwa za mateka babuze ubarokora

Barakora
Barakina
Baraseka
Barenzaho
Bariho batariho ntibazi ibyo ku nezerwa
 
Rekera gezaho
Karoli,
Umva icyo mwakora

Imana iriho, Yahozeho, Kandi izahoraho
Ijambo ryayo ritubwira Neza kubimenya ko
Mu kugeragezwa ko ariho dukomerezwa

Kandi kw' isezerano ryayo ritinda
Ntirihera
Yo ubwayo irongera irivugira irabihamy' iti:

"Dore mpagaze Ku rugi ndiho ndakomang'
Uzumva ijwi ryanjye agakingura nzinjira dusangire"

Cyo kingura, ugurura, cyo rekura

Rekura iyo minyurur' ikuboheye umutima
Mureke Christo yinjire agusanire umutima

Mukingurire Christo yinjire agukize intimba
Niwe buye rizima rikomeza impfuruka

Rekura iyo minyururu ikuboshye ayibohore

Muhe uwo mutima umenaguritse awusanasane
Muhereze uwo mufunzo w' igisebe awugukize

Muhe ubuzima bwawe muhe byose bumuragize
Cyo muganirize mugire inshuti yawe akwigishe

Guseka usetse nta kurenzaho iwe ni nta makemwa
Mureke akwigishe iga kurira wikwi komeza

Komeza, komera, maze wige no kuririmba
 
Yeee! Yeee!
Yego Karekezi

Rwose urakoze urandohoye, ndarokowe Dore narimboshyw' uramunyeretse, ndabohowe

Nzajya ndirimba iteka izina ry' uwo wambohoye

Nzajya ndirimba iteka izina ry' uwo wambohoye

Iryo zina ni Yesu
Lyrics copyright : legal lyrics licensed by Lyricfind.
No unauthorized reproduction of lyric.

Comments for Ikiganiro lyrics

Name/Nickname
Comment
Copyright © 2004-2024 NET VADOR - All rights reserved. www.paroles-musique.com/eng/
Member login

Log in or create an account...

Forgot your password ?
OR
REGISTER
Select in the following order :
1| symbol to the right of the trash
2| symbol at the bottom of the cross
3| symbol to the left of the helmet
grid grid grid
grid grid grid
grid grid grid